AMIS DU CIEL CHOIR SDA BYANGABO

2 Ibyo ku Ngoma :20:21

Nuko amaze kujya inama n'abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y'ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
Halleluya

Imigani :12:20

Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi, Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero.

Iyi ni Choral ikora umurimo w'ivugabutumwa ibinyujije mu ndirimbo ikorera umurimo mu Itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa 7 rya BYANGABO, INTARA YA RWANKERI, FIELD Y'AMAJYARUGURU Abajya inama Imana irabasanga niyo mpamvu twifuza ibitekerezo by'iterambere mu bya mwuka no gukomeza uyu murimo dukora, dore ko umwanzi Satani nawe ahora arasa imyambi.