Urubuga rwa Gikristo rutegamiye ku idini cyangwa itorero runaka. Dufite intego yo kwagura ubwami bw’Imana binyuze kuri murandasi. Mubigize uru rubuga harimo Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bunyuze mu mpano zose Imana yatanze ngo abantu barusheho kwegera Imana. Aha muzahasanga inyigisho z'ijambo ry’ Imana, ubuhamya, indirimbo ndetse n’ibindi byinshi byose bifasha umugeni guhora yiteguye kugaruka kwa Kristo.

Wifuza kuvugana natwe watwandikira kuri whatsapp kuri +250788429208

Wifuza gutera inkunga umurimo dukora wakoresha Mobile Money: 0788429208


INYIGISHO TV

TWACUNGUJWE AMARASO
———————————————
*Ni we _waducunguje amaraso_ ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.*
‭‭Abakolosayi‬ ‭1‬:‭14‬ ‭
‬‬
Gucungurwa bisobanura kugura ikintu ukacyisubiza. Ibi ni igihe ikintu cyari icyawe kikakuvaho mu buryo bumwe cg ubundi, ukazongera ukagitangaho ikiguzi ngo kikugarukire!

*Tekereza:*

Umwanditsi hano aravuga ko twacungujwe amaraso, biravuga ko twari muyandi maboko ariko ikiguzi cyatanzwe ngo dusubire mu maboko y’Imana ari amaraso.

*Inkuru nziza:*

Nyuma yo gukora icyaha, umuntu yagiye mu buretwa bw’icyaha! Byasabaga ikiguzi kugirango Imana yongere idusubirane, icyo kiguzi ni cyo maraso y’Umwana wayo! Uko gucungurwa kandi kwatanze imbabazi z’Imana ku cyaha! Abizera ntibakiri mu buretwa bw’icyaha, bari mu biganza by’Umwami wabacunguye. Iyo si inkuru nziza?

*Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu* nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri, Abefeso‬ ‭1‬:‭7‬ ‭

Umunsi mwiza

3 weeks ago | [YT] | 0

INYIGISHO TV

BYUBAHISHA DATA
———————————
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Yohana 15:7-8

Tekereza...:
Abantu benshi bigisha kwera imbuto nkaho ari umurimo ukorwa n’uwizera. Bisa naho ari ahantu akora zikaza cg ntizize! Bisa naho abikora abishaka! Ariko burya imbuto ziza ku ishami ry’igiti, kandi ishami ryera bitewe n’ubwoko bw’igiti kiriho!

Inkuru nziza:...
Biroroshye cyane si umuzigo 😊 biragusaba kugirana ubusabane n’Umwami (Kuguma muri we)! Ubundi ibiva muri wowe bizamugaragaza (Yesu)!

Ibyo ni byo bihesha Data icyubahiro! Nibyo kuba abigishwa ba Kristo!

Umunsi mwiza

4 weeks ago | [YT] | 1

INYIGISHO TV

ISHUSHO Y’IMANA MURI TWE
———————————————

Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
‭‭Itangiriro‬ ‭1‬:‭27‬ ‭‬‬

Tekereza: Ishusho y’Imana bivuze imiterere yayo. Imana yashyize mu muntu ishusho yayo, ariko icyaha kirayangiza nubwo hari bimwe byasigaye bigaragaza iyo shusho yayo no mu bantu batizera!

Inkuru nziza: Intego y’agakiza tubonera muri Kristo ni uko ishusho y’Imana igomba kugaruka mu buryo bwuzuye ku bizera!

Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, *duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka.*
‭‭2 Abakorinto‬ ‭3‬:‭18‬ ‭‬‬

Umugoroba mwiza

1 month ago | [YT] | 0

INYIGISHO TV

Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho.
Kuko, “Abafite imibiri bose bahwanye n'ibyatsi, Ubwiza bwabo bwose bumeze nk'uburabyo bw'ibyatsi. Ibyatsi biruma uburabyo bwabyo bugahunguka,

Ariko ijambo ry'Uwiteka ryo rihoraho iteka.” Kandi iri ni ryo jambo ry'ubutumwa bwiza mwabwirijwe.
‭‭1 Petero‬ ‭1‬:‭22‬-‭25

1 month ago | [YT] | 2

INYIGISHO TV

UMURAGE URUTA IYINDI
———————————————
Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.
Abefeso 1:11-12

Tekereza gato:

Umurage uhabwa umwana w’ushaka gutanga umurage(Papa w’abana), kandi abana banganya uburenganzira ku murage kabone n’ubwo umwana yaba atarabyawe muri uwo muryango ahubwo baramubyaye mu buryo bw’amategeko (adoption)!

Inkuru nziza:

Muri Kristo twahindutse abana b’Imana kubw’urukundo rwa Data (Ef 1:5). Kubw’ibyo twarazwe umurage tubitoranyirijwe kera 😭😭 kandi ibyo Imana Data ibikora kubw’ubuntu bwayo!
Ikirenze ni uburyo turi abaraganwa uwo murage (gusangira ikuzo/ubwiza nawe) na Kristo Umwami wacu.

kandi ubwo turi abana bayo turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'Imana., turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we
Abaroma 8:17

Ibi bintu birenze ubwenge pe! Ndagukunda Mwami wanjye!


Mugire Umunsi mwiza

1 month ago | [YT] | 1

INYIGISHO TV

Dusangire Ijambo ry'Imana

Yesaya‬ ‭26‬:‭3‬-‭4‬
“Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye. Mujye mwiringira Umwami iminsi yose, kuko Umwami Yehova nyine ari we Rutare ruhoraho iteka ryose.”

Ese wowe ninde wishingikirijeho? cyangwa n iki wishingikirijeho?

Uwishinjikirije ku Uwiteka aramurinda akaba amahoro Masaaa😊

Mugire icyumweru cyiza

1 month ago | [YT] | 0

INYIGISHO TV

Verse of the Day for Sunday, February 8th, 2026:

"You have heard that it was said, 'Love your neighbor and hate your enemy.' But I tell you: Love your enemies and pray for those who persecute you, that you may be sons of your Father in heaven." — Matthew 5:43-45


Thoughts on Today's Verse....

We often talk about the privileges of being a child of God. We're blessed with things like forgiveness, salvation, an eternal future in glory with him, the gift of the Holy Spirit, and our ultimate victory when Christ comes. One of the greatest privileges we get, however, is the opportunity to act toward those who dislike and even hate us in ways that reflect the character of God as demonstrated by Jesus. Anyone can return hate for hate, but it takes children of God to return a blessing and a prayer of deliverance for their enemies.

My Prayer...

Father, thank you for loving me when I was still an enemy to you - ungodly, powerless, and a sinner (Romans 5:5-8). Thank you for using the death of your Son to gain my attention and offer me the opportunity to accept or reject your love. As you have promised, please pour your love into my heart through the Holy Spirit, so that I can love my enemies as you have loved me. In the name of your ultimate Gift of love, Jesus Christ, I pray. Amen

5 months ago | [YT] | 0

INYIGISHO TV

I am not ashamed of the gospel, because it is the power of God for the salvation of everyone who believes: first for the Jew, then for the Gentile.

— Romans 1:16

8 months ago | [YT] | 1

INYIGISHO TV

All this took place to fulfill what the Lord had said through the prophet: "The virgin will be with child and will give birth to a son, and they will call him Immanuel" — which means, "God with us."
—Matthew 1:22-23

8 months ago | [YT] | 1

INYIGISHO TV

ISENGESHO

Mwami Mana wacu uri mu ijuru, turagushimira iri joro rigeze. Turagushimira urukundo rwawe n’uko waduhaye umunsi mwiza. Warinze ubuzima bwacu, uturinda ibibi byose.

Mwami, uyu mugoroba turagusaba ngo udusukure imitima, udusubizemo imbaraga. Abari mu burwayi, ubakize. Abari mu gahinda, ubahumurize. Abari mu buzima bw'ubukene, ubitwarire imbere. Turagusaba amahoro y'umutima muri iri joro, no kuryama neza mu biganza byawe.

Twiringiye ko uzadukangura ejo dufite ubuzima n’amahoro, duhamya ko uri Imana idahinduka.

Mwami turagushimiye kandi turaguhaye icyubahiro cyose.

Amen

9 months ago | [YT] | 1