Welcome to M250TVFilms – a Rwandan-based platform dedicated to raising awareness around mental health, peacebuilding, and intimate relationships through powerful storytelling in #film & #dance & #sport. We integrate psychological insights into Rwandan cinema to both entertain and educate, sparking meaningful conversations across Rwanda and beyond. Join us on this journey of healing, growth, and transformation through the art of film, Dancing &Other sport activities.

Watch. Learn. Heal.
📍Remember to Subscribe For More!
#m250tv #m250tvfilms #AgahindaTutavuga #RuganzeSeries #Dancing4Healing


M250TVFilms

🌿 Chronic Pain (Ububabare budakira vuba) 🌿

Hari ubwo ububabare budashira mu mubiri bukagera aho buba inshuti mbi idashaka kugenda. Ibi nibyo twita Chronic Pain.

✨ Niki kibitera (Causes):

1. Indwara zimwe nka arthritis 🦵
2. Imvune zidakira neza 🤕
3. Umuvuduko ukabije w'amaraso cyangwa stress 🧠
4. Uburwayi bwa systeme nerveuse ⚡
⚠️ Ibimenyetso (Signs):

1. Ububabare bumara amezi >3 🗓️
2. Guhorana umunaniro 😮‍💨
3. Kunanirwa gusinzira 🛌
4. Guhinduka mu myifatire no mu marangamutima 😔

👥 Abari mu byago byinshi (Risk factors):

1. Abageze mu za bukuru 👵👴
2. Abagize impanuka cyangwa imvune zikomeye 🛠️
3. Abafite stress ikabije cyangwa indwara z’imitekerereze 💭
4. Abafite indwara zidakira nka diabète cyangwa cancer 🧬

💡 Uburyo bwo kwifasha no guhangana n'ububabare (Coping & Management):

1. Kwiga uburyo bwo kuruhuka no guhumeka neza 🧘
2. Kwitabira imyitozo yoroshye 🚶
3. Kurya indyo yuzuye 🍎
4. Kuvugana na muganga cyangwa therapist 🩺
5. Kuganira n’inshuti cyangwa support group 🤝

👉 Chronic pain si ibintu byo kwihanganira wenyine. Kuganira n’inzobere no gushaka ubufasha ni intambwe ikomeye mu guharanira imibereho myiza. 💚

#TalkWithTherapist | #MentalHealth | #SelfCare
#psychology4better_life
#MuhirePsychActor
#MuhirePsychologist
Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

4 months ago | [YT] | 6

M250TVFilms

🧠💤 Waba wumva unaniwe buri gihe, n’iyo wasinziriye bihagije?
Birashoboka ko uba urwaye Chronic Fatigue Syndrome (CFS) — umunaniro ukabije utavurwa n’ibisanzwe.

⚠️ Impamvu zishoboka:
🔹 Stress ikabije
🔹 Indwara zifata ubudahangarwa (immune system)
🔹 Virus zimwe na zimwe
🔹 Kudasinzira neza igihe kinini

📉 Ibimenyetso:
❌ Umunaniro udashira
❌ Kutibuka neza (brain fog)
❌ Kuribwa mu mubiri hose
❌ Kudasinzira neza cyangwa guhora ubyuka unaniwe

✅ Icyo wakora:
💧 Fata amazi menshi
🧘‍♀️ Gabanya stress (meditation, yoga, gutembera)
🛏️ Fata igihe cyo kuryama neza
🥗 Fata indyo yuzuye
🗣️ Shaka ubufasha kwa muganga cyangwa uganire n’abandi bafite ikibazo nk’icyawe

💬 Umunaniro ushobora kuba uburwayi. iyiteho, wumve umubiri wawe.

#ChronicFatigue
#talkwiththerapist #HealthAwareness #SelfCare #UmutekanoWumubiri #MentalHealth
#MuhirePsychologist
#MuhirePsychActor

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

5 months ago | [YT] | 9

M250TVFilms

💢 Fibromyalgia ni indwara ikomeye ariko itagaragara inyuma — ibabaza umubiri wose, igatera umunaniro uhoraho, no kubura ibitotsi. Nubwo itagaragara mu bizamini, kubana nayo birababaza.

🔎 Impamvu nyamukuru ntiziramenyekana neza, ariko ishobora guterwa n’ibibazo mu mikorere y’imyakura n’ubwonko.

🚨 Ibimenyetso biranga Fibromyalgia:

1. Kuribwa mu ngingo no mu mubiri wose
2. Umunaniro udashira
3. Ibibazo byo gusinzira
4. Kwibagirwa no kugorwa no gutekereza ("fibro fog")

👥 Abari mu byago cyane:

1. Abagore (by'umwihariko hagati ya 30-50)
2. Abahuye na stress nyinshi cyangwa ibikomere by'amarangamutima
3. Abigeze kugira impanuka cyangwa indwara z'imyakura
4. Abafite izindi ndwara z'igihe kirekire nka arthritis

🛡️ Uburyo bwo kwiyitaho:

1. Imyitozo ngororamubiri buhoro buhoro

2. Kugabanya stress uko ushoboye (yoga, meditation, kuvuga ibikuri ku mutima)

3. Kuryama neza no kugira gahunda

4. Gukurikiza inama z’abaganga no gufata imiti ikwiriye

🧠 Wibuke: Nubwo Fibromyalgia idakira burundu, ubuzima bushobora kugenda neza iyo wimenye kandi ukamenya uko wakitwararika. Komeza wihangane, urashoboye!

#Fibromyalgia
#TalkWithTherapist
#MuhirePsychologist #HealthAwareness #ChronicPain #SelfCare #MentalHealth #KumenyaNiUbugingo #Ubuzima #Wellness #FibroWarrior #MindBodyBalance #StressManagement #RwandaHealth #InshutiZubuzima

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

5 months ago | [YT] | 7

M250TVFilms

M250 Group Ltd wishes all Rwandans and followers of @M250TVFilms , @MuhirePsychActor @TalkWithTherapist & @RuganzeTVshow a joyful #Kwibohora31. Let's honor our heroes and keep building a united, resilient Rwanda. Happy Liberation Day! 🇷🇼

5 months ago | [YT] | 2

M250TVFilms

🧠 Waba warigeze wumva Lewy Body Dementia (LBD)?

Ni indwara y’ubwonko iterwa n’utubumbe duto twitwa Lewy bodies tubangamira imikorere y’ubwonko.

💡 Itandukanye na 'Alzheimer:

1. Uyu muntu aribagirwa, ariko kandi agaragaza halucinations (abona/yumva ibitariho).

2. Ashobora kugira ibibazo mu kugenda, ameze nk’ufite Parkinson.

3. Ubwenge bwe bushobora guhinduka cyane ku manywa n’ijoro.


🔍 Ibitera cyangwa ibyongera ibyago:

1. Imyaka myinshi (60+)

2. Kuba mu muryango harabayemo indwara nka Parkinson cyangwa dementia

3. Gukunda kurya nabi no kudakora siporo


⚠️ Ibimenyetso by’ingenzi:

1. Kwibagirwa cyane

2. Kureba/Kumva ibintu bitariho (hallucinations)

3. Kugira intege nke no guhungabana mu bwenge

4. Kurwara agahinda cyangwa guhindagurika mu mitekerereze


🛡️ Wabyitwaramo ute?

1. Jya ugira routine nziza (kurya neza, kuryama neza, gukora siporo)

2. Tega amatwi abarwaye, ntubasuzugure

3. Jya ubahuza n’abaganga b’inzobere (neurologists, psychiatrists)

4. Gerageza kubafasha kuba ahantu Hatuje (calm environment)


📣 Dementia si ubusazi. Ni indwara. Tugire uruhare mu kwita ku bayirwaye.

Share kugira ngo ubutumwa bugere kure!

#LewyBodyDementia #MentalHealth #DementiaAwareness #CareWithCompassion #UbwonkoBuraremereye
#TalkWithTherapist
#MuhirePsychActor
#MuhirePsychologist

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

5 months ago | [YT] | 1

M250TVFilms

🧠 Waba uzi Alzheimer’s Disease?
Ni indwara iterwa no guta ubwenge buhoro buhoro, igatuma umuntu yibagirwa cyane, akagorwa no gukora ibisanzwe.

🔍 Impamvu zishobora kuyitera

Impinduka mu bwonko (brain cell damage)

Ibibazo bya genetic (Akoko)

Kuba umuntu amaze gukura cyane (aging)


⚠️ Ibyongera ibyago

Kurwara diyabete

Kudakora siporo

Kunywa itabi no kunywa inzoga cyane

Kudafata indyo yuzuye

Umuvuduko w’amaraso (High BP)


💪 Wabyitwaramo ute?

Kora imyitozo ngororamubiri

Fata indyo yuzuye kandi ifite Omega-3

Jya wibutsa ubwonko bwawe (gusoma, gukina za puzzles)

Gira ubusabane n’abandi, ntukigunge

Gerageza kugira umutuzo (stress management)


👉 Kwita ku bwonko ni ukwita ku buzima!

Share kugira ngo n’abandi babyumve.

#AlzheimersAwareness
#TalkWithTherapist #Ubuzima #MentalHealth #CareForTheElderly
#MuhirePsychActor
#MuhirePsychologist

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

6 months ago | [YT] | 4

M250TVFilms

🧠 Dementia si ibisanzwe byo kwibagirwa!

Ese wari uzi ko Dementia iterwa n’imihindagurikire y’ubwonko ishobora guterwa na:
🔹 Indwara nka Alzheimer
🔹 Imvune cyangwa ibikomere by’ubwonko
🔹 Uburwayi buhoraho nka stroke, diyabete cyangwa hypertension

🎯 Abari mu byago byinshi ni:

✔️ Abakuze cyane (65+ years)
✔️ Abafite umuvuduko w’amaraso ukabije
✔️ Abanywa itabi cyangwa inzoga cyane
✔️ Abadakora imyitozo ngororamubiri

🌱 Wabana gute na Dementia?

💬 Shyiraho gahunda isobanutse
🧘‍♀️ Kora siporo yoroshye buri munsi
👂 Irinde guceceka – jya ugirana ibiganiro n'abandi
🥗 Fata indyo yuzuye, yiganjemo imboga n’imbuto
👩‍⚕️ Jya ukurikirana Ubuzima Bwawe kwa muganga hakiri kare

💬 Dementia ntiza igitaraganya. Ariko kuyimenya kare no guhindura imibereho bishobora gutuma ubuzima burushaho kugenda neza!

#UbuzimaBwiza #DementiaAwareness #KwibagirwaSiIbisanzwe
#TalkWithTherapist
#MuhirePsychActor
#Psychology4Better_Life

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

6 months ago | [YT] | 3

M250TVFilms

🦷 Wigeze wumva uri guhekenya Amenyo nijoro? Cyangwa ukabyuka umunwa uremereye? Ibyo bishobora kuba Bruxism – ni uguhekenya amenyo cyane cyane uri mu bitotsi 😬💤

👉 Ibibitera harimo:

1. Stress/impagarara
2. Amenyo adahura neza
3. Ibibazo byo gusinzira

Ntibikwiye kubirebera! ✔️ 🛡️ Dore Uko wabyitwaramo:

1. Kwiga kugabanya stress 🧘‍♂️
2. Gukoresha mouthguard nijoro 😴
3. Kuvugana n’abaganga b’inzobere 👩‍⚕️🦷


💬 Waba warigeze wumva ufite iki kibazo? Siga comment👇

#TalkWithThwrapist
#Bruxism #TeethGrinding #HealthTips #MentalHealth #StressRelief #SleepWell #DentalCare 🦷💤 #MuhirePsychActor

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

6 months ago | [YT] | 4

M250TVFilms

🧠 Wigeze ubyuka uri mu bwoba bukabije, usakuza, cg utazi aho uri?

Ibyo bishobora kuba ari Night Terrors – si inzozi zisanzwe!

😴 Impamvu nyamukuru:
👉 Stress nyinshi
👉 Kurambirwa cyane (overfatigue)
👉 Ibibazo byo guhumeka nijoro (sleep apnea)
👉 Impinduka ku mikorere y’ubwonko

⚠️ Abari mu byago cyane:

1. Abana bato (ariko no ku bantu bakuru bishobora kubaho)

2. Abafite umunaniro uhoraho

3. Abanyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge mbere yo kuryama

4. Abafite depression cyangwa PTSD

💡 Wabigenza ute?
✅ Gira gahunda ihamye yo kuryama
✅ Irinde stress nijoro – yoga cyangwa meditation birafasha
✅ Shaka ubufasha kwa muganga niba bibaye kenshi
✅ Gerageza kuryama ahantu hizewe, hatuje

👉 Ntibigomba kuguhungabanya ubuzima! Gusobanukirwa no gushaka ubufasha ni intambwe ya mbere 💪

#NightTerrors #UbuzimaBwiza #SleepHealth #MentalHealthRwanda
#MuhirePsychActor
#TalkWithTherapist

Dukurikire Uvugane Natwe
👉www.instagram.com/talkwiththerapist?igsh=MW56cmp2c…

Group WhatsApp Yo Kubarizamo Ibibazo,
👉chat.whatsapp.com/Lrqd2TMmZTl2MsmA6hY0ox

6 months ago | [YT] | 2

M250TVFilms

“PTSD: Ibihe bikomeye bisiga ibikomere bitagaragara.”

🎭 Hari ibintu byinshi bishobora gutera PTSD (Post-Traumatic Stress Disorder):
🔫 Intambara, genocide cyangwa urugomo
🚗 Impanuka zikomeye
⚰️ Gutakaza umuntu ukunda
🙍🏾‍♂️ Gufatwa ku ngufu cyangwa ihohoterwa
💔 Ibihe bikomeye mu buzima (ihohoterwa, uburwayi bukomeye, etc.)

🎯 Ese ni bande bafite ibyago byinshi byo kugira PTSD?

👶 Abana cyangwa urubyiruko rwahuye n’ihohoterwa
👩🏽‍⚕️ Abaganga, abapolisi, abasirikare
👩‍👦 Abataye abantu bakundaga cyangwa barokotse urugomo, ubwicanyi, cg Genocide.
🧠 Abafite amateka y’indwara zo mu mutwe

💡 Ese umuntu yakira ate PTSD?

🧘🏾‍♀️ Gufata umwanya wo kwitekerezaho no kwihanganira ibihe bikomeye
🗣️ Kuganira n’abantu bizerwa cyangwa abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe
📖 Kwiga no gusobanukirwa PTSD
🏃🏾‍♂️ Siporo, gusenga, meditation cyangwa gukora ibintu ukunda
👨🏾‍⚕️ Kwivuza no kugana inzego z’ubuzima

🧠 Wibuke: Gukomereka ku mutima ntibigaragara nk’igikomere Gisanzwe, ariko nabyo bikenera kwitabwaho.
✨ Hari ubuzima nyuma y’ihungabana – urakomeye kurusha uko wibwira! 💪🏽

👇🏽 Reba video nshya ivuga kuri PTSD kuri YouTube:
🎬 #MuhirePsychActor – PTSD Awareness.
https://youtu.be/v56eqkkfVDQ

#PTSD #MentalHealthRwanda #TalkWithTherapist 🧠
#KubahoNyumaYIhungabana 💔➡️❤️
#YouthForWellbeing #RMHASOrwanda
#StopTheStigma 🚫🧠
#RwandaMentalHealth #MuhirePsychActor

6 months ago | [YT] | 4