#archidioceseofKigali
#Jubilee2025RomanCatholicChurch
#Jubilée2025EgliseCatholiqueRomaine
#YubileyImyaka2025yUgucungurwaKwacu
#Jubilee125yearsofEvangelisationofRwanda
#Jubilée125ansdEvangelisationAuRwanda
#YubileY’imyaka125IvanjiriImazeIgezeMuRwanda
For support kindly:
MOMO PAY *182*8*1*028274# YES
WORLD REMIT # 0780599197 (Pacis TV Rwanda)
Bank of Kigali (BK) A/C Number:100028580759 (Archidiocèse de Kigali / Pacis TV)
RIM A/C Number: 01119004 (Archidiocèse de Kigali / Pacis TV)
X: @pacis_tv
IG, FB & TikTok: Pacis Tv Rwanda
contact us on: +250 784 302 275
Pacistv catholic church Rwanda
#PacisTv
Mu kiganiro INYIGISHO ZA KILIZIYA Cyo kuri uyu wa Kane turi kuganira na Padiri Theoneste NZAYISENGA ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya RAMBO.
Ntimucikwe kuko turasobanukirwa na byinshi ku kwemera kwacu n'uburyo bwo gusenga.
Ni kuri PACIS TV nonaha saa 22H00 .
NTIMUCIKWE
youtube.com/live/Np7b0O6COeI?si=jinkKXUjtHoGALqz
16 minutes ago | [YT] | 0
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PacisTvImikino
Ismael Saibari ntagaragara mu mukino wa ¼ cy'Igikombe cy'Isi 2026 Morocco 🇲🇦 ihuramo na France 🇨🇵 kubera imvune!
Uyu musore w'imyaka 25, ni umwe mu nkingi za mwamba za Morocco 🇲🇦 dore ko mu mikino yo mu matsinda y'iri rushanwa (Group Stage) yatsinze ibitego 3.
8 hours ago | [YT] | 2
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PacisTvAmakuru
Muri Kigali Convention Centre #KCC
hari kubera imurikagurisha Nyafrika rya Kawa n'icyayi rihuriza hamwe abahinzi ,abaguzi ,n'abashoramari baturutse hirya no hino ku isi.
Ni imurikagurisha rigamije guhuza abatunganya ibi bihingwa byombi n'ababigura kugira byorohereze impande zombi mu gushora imari.
Ikawa n’Icyayi, ni ibihingwa bigira uruhare rukomeye mu kwinjiza amadovize mu Gihugu, guhanga imirimo ndetse no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.
Mu myaka itanu ishize gusa (ni ukuvuga kuva muri 2020/2021 kugera 2024/2025), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi #NAEB, kigaragaza ko ikawa yinjirije u Rwanda amadorali ya Amerika asaga Miliyoni 527; na ho Icyayi cyinjirije u Rwanda amadorali ya Amerika asaga Miliyoni 533.
U Rwanda rufite intego ko muri 2029 ni ukuvuga mu mpera za Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha ubukungu-#NST2, ikawa izaba yinjiriza Igihugu Miliyoni zisaga 115 z'amadorali ya Amerika ku mwaka, mu gihe Icyayi kizaba cyinjiza Miliyoni zisaga 164 z'amadorali ya Amerika ku mwaka.
📸U.CAMARADE
11 hours ago | [YT] | 7
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PACISTV
Kuva ku ya 2 kugera ku ya 7 Nyakanga 2026, Musenyeri Paul Richard Gallagher,Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n' amahanga hamwe n' imiryango mpuzamahanga yari mu gihugu cya Nigeriya ku mugabane w' Africa mu kwizihiza Yubile y' imyaka 50 hariho umubano ushingiye kuri Diplomatie hagati ya Vatican n' iki gihugu.
Igihugu cya Nigeriya giherereye mu burengerazuba bw' Africa ubundi gituwe cyane n' Abayislamu, gifite abakristu basaga Miliyoni 30 hamwe n' abasaseridoti basaga 10.000.
Muri iki gihugu, Musenyeri Paul Richard Gallagher yagiranye ibiganiro n' umukuru w' iki gihugu, Ahmed Tinubu mu ngoro y' umukuru w' igihugu.
Nyuma y' ibiganiro byabahuje, President wa Nigeriya yatangaje ko leta ayoboye izakomeza gushyira imbere ibiganiro bihuza abanyamadini, guteza imbere umuco w' amahoro, ubwubahane n' ubworoherane mu madini atandukanye ari muri iki gihugu.
Mu guhimbaza iyi Yubile, Musenyeri Paul Richard Gallagher hamwe n' abepiskopi, abasaseridoti, abihayimana n' abakristu baturiye hamwe igitambo cya Misa muri Cathedral yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Nigeriya iri ahita Garki mu murwa mukuru wa Abuja.
( Source: VATICAN NEWS).
1 day ago | [YT] | 17
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PACISTV
DON'T MISS BUSINESS CONNECTION ON PACIS TV NOW AT 17H00
youtube.com/live/Xrzf3_C7hXs?si=qlerNq8WtaJrlT42
1 day ago (edited) | [YT] | 10
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PACISTV
DON'T MISS BUSINESS CONNECTION ON PACIS TV NOW AT 17H00
youtube.com/live/Xrzf3_C7hXs?si=qlerNq8WtaJrlT42
1 day ago | [YT] | 8
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PACISTV
AMASOMO YO KUWA GATATU W'ICYUMWERU CYA XIV GISANZWE, UMWAKA A
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya(Hoz 10, 1-3.7-8.12).
ZABURI 105(104), 2-3, 4.6, 5.7.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 10, 1-7).
Muri icyo gihe, 1Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose.
2.Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we;
3.Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo;
4.Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye.
5.Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati “Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;
6.ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli.
7.Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.”
1 day ago | [YT] | 18
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
#PACIS TV AMAKURU
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizwe mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI for Good Global Commission] yashyizweho na Loni.
Abandi barimo Umuyobozi w’Ikigo Salesforce,Marc Benioff, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ikoranabuhanga, ITU, Doreen Bogdan-Martin.
Iyi Komisiyo ihuriwemo n’abayobozi 40 barimo Abakuru b’Ibihugu, abayobozi bakuru b’ibigo n’inganda, abayobozi b’Amashami ya Loni n’abandi.
1 day ago | [YT] | 13
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
ITANGAZO RY’AKAZI
PACIS TV iramenyesha abantu bose babyifuza ko ishaka umunyamakuru ushobora no gukoresha camera, uzakorera cyane cyane muri Diyoseze ya Ruhengeri na Nyundo, by'umwihariko mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Ibyangombwa bisabwa:
• Ibaruwa isaba akazi;
• Umwirondoro (CV);
• Kopi z'impamyabumenyi n'izindi nyandiko zigaragaza ubunararibonye.
Ibyangombwa byose bizoherezwe kuri info@pacistv.rw bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, saa 17:00.
Bikorewe i Kigali, ku wa 7 Nyakanga 2026.
Jean de Dieu Tumushimire
Umuyobozi
1 day ago | [YT] | 12
View 0 replies
Pacistv catholic church Rwanda
Don't miss
youtube.com/live/oSUyKip9fO4?si=xDnIq88Vvk4Nvk4F
1 day ago (edited) | [YT] | 10
View 0 replies
Load more