SOBANUKIRWA TV ni channel ikugezaho ibyegeranyo cyangwa se Documentaries , ikugezaho kandi inkuru zicukumbuye mu ngeri zose (politics , ubukungu, iterambere, ikoranabuhanga, imyidagaduro n'ibindi).

niba ukunda ibyo dukora sangiza abandi inkuru zacu turusheho kwaguka , ibitecyerezo bya nyu ni ingenzi kuri twe ku ko ni mwe dukorera , ni yo mpamvu tubyakirana yombi kandi bihabwa agaciro, murakoze kuba muhisemo gukomeza kubana na twe.

Hari igitecyerezo ,inyunganizi cg se ushaka ku tuvugisha ku bw'izindi mpamvu watwandikira kuri +250787256283

SOBANUKIRWA TV is the ducumentaries based channel , we publish all breaking news related to politics , economics , development , technology , entertainment and others.

If you have an idea for sharing with us , please use +250787256283

HIGGS-X8IZJ


SOBANUKIRWA TV

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yageze i Kigali aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri no guhanga ibishya muri uru rwego yatangiye ku wa Mbere, izasozwa tariki ya 21 Gicurasi 2026

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.

1 day ago | [YT] | 22

SOBANUKIRWA TV

🚨AMAKURU MASHYA 🚨
Umuturage w'Umunyamerika yafatiwe n'ubwandu bw'icyorezo cya Ebola mu Budage Amerika ihita itegeka ko atayigarurwamo ahubwo agomba kuvurirwa aho mu Budage.

Ni Amerika kandi yamaze kwemeza ko nta muntu n'umwe uturutse cyangwa wanyuze mu bihugu bya DRC, Uganda na Sudani y'Epfo uzongera kwinjira muri Amerika mu rwego rwo kwirinda ko hakwirakwizwa iyo Ebola.

1 day ago | [YT] | 8

SOBANUKIRWA TV

Impamvu nta mwana n’umwe wa Jackie Chan uzasigarana imitungo ye

Umunyabigwi Jackie Chan wamamaye muri sinema, amaze igihe kirekire yarafashe umwanzuro w’uko nta mwana we uzamuzungura ngo asigarane imitungo ye bitewe n’imyitwarire yabo itaramushimishije ndetse abona ko inyuranye n’imyemerere ye.

1. Jaycee Chan ni we mwana w’imfura wa Jackie Chan. Babonye izuba mu 1982 ni umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umuririmbyi, Jaycee ntabwo azabona ku mitungo ya Se Jackie Chan bitewe n’uko mu 2014 yigeze gutabwa muri yombi agakatirwa amezi atandatu y’igifungo akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

2. Etta Ng Chok Lam, umukobwa wa Jackie Chan yabonye izuba mu 1999. Icyatumye atazazungura Se, ni uko akunda abo bahuje igitsina. Chok afite imyaka 18 y’amavuko ni bwo yerekanye ku mugaragaro ko akunda abo bahuje igitsinda ndetse bidatinze mu Ugushyingo 2017 aza gusezerana kubana akaramata n’umukunzi we w’Umunya – Canada, Andi Autumn. Kuva ubwo Jackie Chan yaramuvumye ndetse amuca mu muryango we aho yarahiriye ko nta faranga rye azongera gukoraho.

3. Jackie Chan yafashe umwanzuro w’uko imitungo ye izajya mu bikorwa byo gufasha abatishoboye by’umwihariko binyuze mu Muryango udaharanira inyungu washinzwe na Jackie Chan Charitable Foundation.

2 days ago | [YT] | 5

SOBANUKIRWA TV

🚨AMAKURU MASHYA🚨
Minisiteri y'ubuzima y'u Rwanda yagize icyo itangaza ku cyorezo cya Ebola gikomeje kuvugwa muri DRC cyanatumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo yose na DRC

2 days ago | [YT] | 3

SOBANUKIRWA TV

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi bwatangaje ko kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, umupaka wa Rusizi I na Rusizi II yafunzwe by’agateganyo kuva kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, mu rwego rwo kwirinda ko cyagera mu Rwanda.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda nta muntu urandura iki cyorezo kimaze kwica abantu 88 muri RDC.

2 days ago | [YT] | 1

SOBANUKIRWA TV

🚨AMAKURU MASHYA🚨
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo imwe mu mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, kikaba cyibanze ku mipaka yose ihuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje aya makuru avuga ko gufunga iyi mipaka ari ingamba zo gukumira ko iki cyorezo cyakwinjira mu Rwanda.

3 days ago | [YT] | 17

SOBANUKIRWA TV

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026.

4 days ago | [YT] | 16

SOBANUKIRWA TV

M. Irene agiye gukora ubukwe
=================================

Umunyamakuru @irenemurindahabi ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we Liliane.

Ni ubukwe buzaba tariki 15 Kanama 2026, akaba abyemeje nyuma y'iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga.

4 days ago | [YT] | 14

SOBANUKIRWA TV

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum.

Ubu Abanyarwanda bashobora kumara iminsi 30 muri Nigeria, ushaka kurenza iyo minsi ni we usaba Visa.

4 days ago | [YT] | 11

SOBANUKIRWA TV

Opening Ceremony of the Africa CEO Forum 2026 #ACF2026

6 days ago | [YT] | 26