RADIO RWANDA - Undisputed leading radio station in Rwanda www.rba.co.rw/radio
Rwanda Broadcasting Agency (RBA)
Kigali


Radio Rwanda

📸AMAFOTO📸

Guverinoma ya Jamaica yakiriye Abasirikare b’u Rwanda b’inzobere mu bwubatsi boherejwe muri iki gihugu gufasha mu bikorwa byo gusana ibikorwaremezo byangijwe n'ibiza byatewe n’inkubi y'umuyaga wiswe Hurricane Melissa, wacyibasiye mu mpera za 2025.

Ingabo za RDF zoherejwe muri Jamaica hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yo gutanga ubufasha mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza. #RBAAmakuru

10 hours ago | [YT] | 124

Radio Rwanda

📸AMAFOTO📸

Kuri uyu wa Kane, Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

U Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya dipolomasi, politiki, ubukungu n’ishoramari, uburezi, igisirikare n’ibindi. #RBAAmakuru

12 hours ago | [YT] | 95

Radio Rwanda

Abadepite bakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya William and Mary yo muri Leta ya Virgina muri Amerika, bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwihugura ku masomo yo kwimakaza amahoro n’ubwiyunge.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baganiriye n’aba banyeshuri ku ruhare rw’Abadepite mu guteza imbere abagore mu nzego z’imiyoborere, politiki n’izindi. #RBAAmakuru

13 hours ago | [YT] | 27

Radio Rwanda

📸AMAFOTO📸

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Abagabo izahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali tariki ya 21-31 Mutarama 2026.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 27, rizakinirwa muri BK Arena na Petit Stade.

Minisitiri Mukazayire yifurije abakinnyi intsinzi ndetse na bo bamwizeza ko bazitwara neza. #RBASports #CANHandball2026 #Rwanda2026

13 hours ago | [YT] | 30

Radio Rwanda

Ibikorwa byo kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda birarimbanyije.
Muri aya matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986, ahatanye n'abakandida-Perezida 7 barimo Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] uri ku ruhembe rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora azatangazwa nyuma y’iminsi ibiri. Ku ikubitiro, abarenga miliyoni 21 ni bo biyandikishije nk’abagomba gutora. #RBAAmakuru

13 hours ago | [YT] | 3

Radio Rwanda

Ku wa 15 Mutarama 2026 hagati ya saa 18:00 na 00:00 nta mvura iteganijwe mu Gihugu hose.

Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s - 6m/s. #RBAAmakuru

15 hours ago | [YT] | 40

Radio Rwanda

Ikiganiro #IsesenguraMakuru cyo kuri uyu wa Kane, kiritsa ku byihariye biri mu itegeko rishya rigenga umuhanda mu Rwanda.

Ntucikwe na Radio Rwanda kuva saa 21:00, wumve ibikubiye mu itegeko risimbura iryagiyeho mu 1987. #RBAHafiYawe #RBAAmakuru

15 hours ago | [YT] | 18

Radio Rwanda

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yakiriye itsinda riyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga ukora Ibikorwa by’Ubugiraneza bigamije gutanga ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange, GX Foundation.

Baganiriye ku mahirwe y’imikoranire mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda. #RBAAmakuru

18 hours ago | [YT] | 29

Radio Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba bwatangaje ko imirimo yo gusubiranya Icyogogo cya Congo Nil igeze kuri 20% nyuma y’umwaka umwe gusa hatangiye ibikorwa by’umushinga wo kugisubiranya nyuma yo kwangizwa n’ibikorwa bya muntu n’isuri.

Icyogogo cya Congo Nil ni kimwe muri bibiri u Rwanda rufite, kikaba kibarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba n’uturere tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuva ibikorwa byo gusubiranya iki cyogogo bitangiye hamaze gucibwa amaterasi ari ku buso bwa hegitari zisaga 1000 mu Turere twa Rutsiro na Karongi ndetse hanatewe ibiti no gusubiranya imikoke. #RBAAmakuru

18 hours ago | [YT] | 4

Radio Rwanda

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yakiriye itsinda riyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga ukora Ibikorwa by’Ubugiraneza bigamije gutanga ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange, GX Foundation.

Baganiriye ku mahirwe y’imikoranire mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda. #RBAAmakuru

19 hours ago | [YT] | 18