Umuhinde Dev Javia n’Umuholandi Max Houkes bageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, uzaba ku Cyumweru saa 12:00.
Mu mikino yabereye ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Dev Javia yatsinze Umufaransa Corentin Denolly amaseti 2-0 (6-3, 7-6(5)) mu gihe Max Houkes yasezereye Umufaransa Calvin Hemery amaseti 2-1 (4-6, 6-2, 6-2). #RBASports#RwandaOpen
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Prof Darius Gishoma, yakanguriye abantu kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe, birimo inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kudatererana no gufasha uwabaswe n’inzoga kwivuza, no gufasha abatangiye urugendo rwo gukira kubisohokamo neza.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu ku bitabiriye Siporo Rusange idasanzwe, yahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubatwa n’inzoga biravurwa, bigakira”. #RBAAmakuru
Yabwiye RBA ko ari igihombo ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 barikoreragamo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.
Ati “Isomo dukuyemo ni uko ushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi twamushishikariza kwibuka ubwishingizi ndetse n’abafite inyubako bari kuzamura, bakagira ubwishingizi.” #RBAAmakuru
Abanyarwanda batuye muri Canada n’inshuti z’u Rwanda zibarizwa muri iki gihugu batangiye kugera kuri Ottawa Rogers Centre ahagiye kubera Inama ya Rwanda Convention Canada 2026.
Iyi nama y’iminsi ibiri iratangirwamo ibiganiro bitandukanye birimo no kurebera hamwe uko Abanyarwanda baba muri Canada barushaho gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu. #RBAAmakuru
Radio Rwanda
Myugariro Rwatubyaye Abdul yasinyiye Ikipe ya KF Shkëndija Haraçinë, ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie. #RBASports
8 hours ago | [YT] | 12
View 0 replies
Radio Rwanda
Mu gihe twinjira mu bihe by’imvura y’Umuhindo, Minisiteri y’Ibidukikije yibukije Abanyarwanda gukumira ibiza.
Mu butumwa bwayo yabibukije ko bafite uruhare rwo kubikumira no kwirinda kubyongerera ubukana. #RBAAmakuru
8 hours ago | [YT] | 4
View 0 replies
Radio Rwanda
📸AMAFOTO📸
Umuhinde Dev Javia n’Umuholandi Max Houkes bageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, uzaba ku Cyumweru saa 12:00.
Mu mikino yabereye ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Dev Javia yatsinze Umufaransa Corentin Denolly amaseti 2-0 (6-3, 7-6(5)) mu gihe Max Houkes yasezereye Umufaransa Calvin Hemery amaseti 2-1 (4-6, 6-2, 6-2). #RBASports #RwandaOpen
9 hours ago | [YT] | 5
View 0 replies
Radio Rwanda
📸AMAFOTO📸
Umunyamerika Preston Brown n’Umunya-Mexique Rafael De Alba, begukanye icyumweru cya kabiri cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, mu bakina ari babiri, batsinze Umufaransa Florent Bax n’Umunya-Mexique Rodrigo Alujas amaseti 2-0 (6-2, 7-5).
Uyu mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Tennis muri IPRC Kigali kuri uyu wa Gatandatu. #RBASports #RwandaOpen
9 hours ago | [YT] | 4
View 0 replies
Radio Rwanda
📸AMAFOTO📸
Shyaka Khalifa yafashije Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” gutsinda Sudani y’Epfo igitego 1-0 mu Irushanwa rya CECAFA y’Abatarengeje imyaka 17, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2026, rukina na Sudani mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda A. #RBASports
10 hours ago | [YT] | 56
View 0 replies
Radio Rwanda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Prof Darius Gishoma, yakanguriye abantu kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe, birimo inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kudatererana no gufasha uwabaswe n’inzoga kwivuza, no gufasha abatangiye urugendo rwo gukira kubisohokamo neza.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu ku bitabiriye Siporo Rusange idasanzwe, yahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubatwa n’inzoga biravurwa, bigakira”. #RBAAmakuru
10 hours ago | [YT] | 6
View 0 replies
Radio Rwanda
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yavuze ko inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza, yateje igihombo gikomeye.
Yabwiye RBA ko ari igihombo ku banyamigabane bagera kuri 90 barishoyemo imari, abacuruzi barenga 2000 barikoreragamo ndetse n’abagera ku bihumbi 12 barirema ku munsi.
Ati “Isomo dukuyemo ni uko ushora imari mu bikorwa by’ubucuruzi twamushishikariza kwibuka ubwishingizi ndetse n’abafite inyubako bari kuzamura, bakagira ubwishingizi.” #RBAAmakuru
11 hours ago | [YT] | 28
View 0 replies
Radio Rwanda
📸AMAFOTO📸
Abanyarwanda batuye muri Canada n’inshuti z’u Rwanda zibarizwa muri iki gihugu batangiye kugera kuri Ottawa Rogers Centre ahagiye kubera Inama ya Rwanda Convention Canada 2026.
Iyi nama y’iminsi ibiri iratangirwamo ibiganiro bitandukanye birimo no kurebera hamwe uko Abanyarwanda baba muri Canada barushaho gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu. #RBAAmakuru
13 hours ago | [YT] | 31
View 0 replies
Radio Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangije umwiherero w'Abayobozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.
Muri uyu mwiherero, abayobozi ba RIB, bazasuzuma ibyo uru rwego rwagezeho n'ahari imbogamizi ndetse barebere hamwe ingamba n'ibikorwa bishoboka mu guteza imbere ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha. #RBAAmakuru
13 hours ago | [YT] | 25
View 0 replies
Radio Rwanda
Inyubako ikoreramo Isoko rya Musanze izwi nka GOICO, yafashwe n'inkongi y’umuriro bivugwa ko yatangiriye mu gice cyo hejuru ikaba imaze kugera ku igorofa rya gatatu.
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana neza. #RBAAmakuru
15 hours ago | [YT] | 11
View 0 replies
Load more