KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Be patient and focus đŸ’Ș🙏


KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Jama wange byamurenze no muri video yari afite ibitwenge ! 😂😂

Ariko nawe ibaze wicaye uziko Muzehe akwicaye inyuma đŸ˜‚đŸ€—

4 months ago | [YT] | 20

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Top movie now

4 months ago | [YT] | 1

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Urupfu rwa Mara Phone
:::::::::::::::::::::::::::::::::::::::::
Taliki 07/10/2019 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro hatashywe uruganda rwa Mara Phone. Icyo gihe Umushoramali Ashish Thakkar wari uruyoboye akaba yarabwiye Perezida wa Repubulika wari wagiye kurufungura ku mugaragaro ko arirwo ruganda rwa mbere muri Afurika rugiye gukora telephone zigendanwa noneho za “smartphones”.

Iki gihe bavugaga ko buri munsi hazajya hasoka telephone 1200 zikoze kandi zose zikaba zakozwe n’urwo ruganda guhera ku gitekerezo kugeza isohotse mu ruganda rugatanga akazi ku bantu 1200.

Telephone za Mara Phone twahise dutangira kuzibona ku isoko. Mara X na Mara Z ziza zidahenze cyane kuko Mara X ntiyarenzaga ibihumbi 130 naho Mara Z itageza mu bihumbi 180 , igiciro cyatumaga zihangana n’izindi ziri ku isoko. Ibigo bya Leta n’bifite icyo bipfana nayo ku mikoro bihatirwa kuba Mara Phone bagura. Isoko ryari rihari.

Nyuma y’amezi abiri gusa uru ruganda rutangiye, ubwo muri Afurika y’Epfo harimo habera Inama yiga ku Ishoramali muri Afurika, Umuyobozi Mukuru wa Mara Phone Ashish Thakkar yabwiye Abayobozi bayitabiriye ko ishoramari bakoze ryo gukorera telephone muri Afurika riri gutanga umusaruro cyane!

Iki gihe yavuze ko izi telefoni za Mara Phone zikorerwa mu Rwanda ziri kugurishwa mu bihugu 41 kandi bitanu bya mbere mu bizigura cyane byari u Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani n’u Busuwisi.

Uruganda rwa Mara Phone mu Rwanda byatangajwe ko rwashowemo Miliyoni 50 z’Amadorali y’Abanyamerika! Ikigega Agaciro Development Fund kikaba cyari umwe mu bashoramali bakomeye b’uru ruganda!

Mu ntangiriro za 2022, hatangiye kuvugwa inkuru mbi y’icyamunara cy’uruganda rwa Mara Phone rwo muri Afurika y’Epfo, uru narwo rukaba rwari rwaravukiye mu gihe kimwe n’urwa Mara Phone rwo mu Rwanda, inkuru zikaba zaravugaga ko rwamaze guhomba!

Mu nkuru y’Igihe yo ku italiki 10/2/2022 babajije Eddy Sebera wayoboraga Maraphone yo mu Rwanda niba yo ntacyo ipfana no guhomba kwa Mara Phone yo muri Afurika y’Epfo arabihakana yemeza ko iyo mu Rwanda nta kibazo yari ifite!

Ibyo yavugaga bishobora kuba byarimo ukuri gucye kuko n’ubwo Sebera yahakanaga ko iyo mu Rwanda nta kibazo ifite hari amakuru avugwa ko abakozi bayo Mara bamaze igihe badahembwa ndetse batakiza ku kazi.

Muri VAR harimo iki?
:::::::::::::::::::::::
Uruganda rwatangiriye mu kinyoma ngo bikorera telephone zabo bwite ku giti cyabo kuva kuri A-Z😳

Mara Phone itangira, yagiye muri Turukiya ivugana n’uruganda rwaho rukora telephone rwitwa General Mobile! Baguzeyo Telephone zikoze(biremewe mu by’Inganda) zo mu bwoko bwa GM8, iyi igeze i Masoro niyo bayise Mara X n’indi yo mu bwoko bwa GM9 igeze i Masoro bayita Mara Z! Zishyirwa ku isoko nk’iza Mara Phone ariko bitemewe ko bakwandikaho ko zakorewe mu Rwanda!

Gusa byageze muri 2021 Mara Phone yaramaze kuzana inzobere zivuye muri ruriya ruganda rwa General Mobile na machines zifashishwa mu gukora uruganda rwa telephone, bahugura abakozi bari kuzikora birangira noneho bateranya izabo bikoreye!

Gusa zasaga na zazindi n’ubundi ariko hano bari begeze ku rwego bakwandikaho ko zakorewe mu gihugu uruganda rurimo!
Mara X yahindutse Mara X1 naho Mara Z ihinduka Mara Z1.

Ibi bibaye, mu gihe kitageze n’umwaka uruganda rwari ruhagaze. Abakozi bamaze igihe badahembwa barataha. Ku ruganda haba haje abashyitsi bakomeye bagatumaho bake cyane bari bukora nka Telephones zitarenze 5 zo kwereka abashyitsi n’amafoto.

Hashize igihe ba bakozi baratashye bagiye kubona babona ubutumwa bugufi bwa banki bw’imishahra yabo, ariko noneho atari Mara Phone yabahembye, imishahara yari yishyuywe n’Agaciro Development Fund. Gusa ntibasabwa kugaruka mu kazi.

Bivugwa ko mu gihe kitarenze imyaka 2 gusa icyari uruganda rwa Mara Phone cyari gitwitse Miliyoni 50 z’Amadorali.

Imashini z’uruganda amashuli yigisha ikoranabuhanga ashibora kwifashisha nayo bivugwa ko araho ntawe uzi ibyayo.

From HAZWUMUREMYI JOSEPH

4 months ago | [YT] | 2

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Rwanda đŸ‡·đŸ‡Œ

1 year ago | [YT] | 3

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Ubundi iyo rugigana yemeye kumanika amaboko biba byakaze, Thank you Rwanda đŸ‡·đŸ‡Œâ€ïžđŸ’Ș🙏

1 year ago | [YT] | 2

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Happy New year 🎊🙏

1 year ago | [YT] | 2

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

The Ben na Pamela baritegura kwibaruka imfura yabo,imitima myinshi muri comment niba ntashaza ugirađŸ’â€ïžđŸ™

1 year ago | [YT] | 2

KIGALI NEWS & UPDATES OFFICIAL

Merry Christmas bantu banjye đŸ«¶,unkoreye subscribe waba ukoze🙏

1 year ago | [YT] | 2