RiverBlessing Family TV

Welcome Friends and Families to RiverBlessing Family TV
we aimed to share gospel of God, Songs, Prayers, Motivations,...

_*Yesu arahagarara avuga cyane ati"Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe. Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye Amen.*_
(Yohana 4:13-14, 7:37;38)

*INKINGI:*
1.UBUVANDIMWE (Luka 8:20;21,)
2.UBUKRISTO (1Abakor 12:12-27,)
3.KUBABARIRA (Filemon 1.)

*Contact info:*
Name:Muhawenimana Jean Claude
Tel:+250786236990/+250730737049

YouTube channel:
RiverBlessing Family TV
Link:👇 youtube.com/@riverblessingfamily_trustingod?si=r9v…

_*Content: RIVERS OF LIVING WATER*_

Email: muhaweclaude2@gmail.com
#Whatsapp_+250786236990

Whatsapp link channel:👇 whatsapp.com/channel/0029VbBg9AvKwqSLRrmZrs3r

*Spiritual mentor:Pastor Desire H._Agakiza TV* 👇
youtube.com/@agakizaorg?si=TYLxmRhSTnkx9agp

Address: RUKOMA KAMONYI SOUTH RWANDA
#Riversoflivingwater
#Riverblessfamilytv
#agakizatv
#Gospel


RiverBlessing Family TV

*UWITEKA YARATWIKUNDIYE GUSA*
💕💕💕💕💕💕💕💕
_Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose. Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda,_
(Gu. 7:7;8a)

*IMANA ISHIMWE KUBW'URUKUNDO RWAYO RUTAGIRA AKAGERO RWATUMYE TUBA ABANA B'IMANA TUKABA ABO TURI BO MURI KRISTO YESU AMEN.*
*HASHIMWE YESU🙌🏼🙌🏼🙌🏼*

Mugire Umunsi mwiza mugire amahoro muri Umugisha🙏

Ev. Muhawenimana Jean Claude
Riverblessing Family TV
Content: Rivers of Living water
Whatsapp:+250786236990

11 months ago | [YT] | 1

RiverBlessing Family TV

KOMEZA USENGE IMANA
🙏🙏🙏
Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye, Ita ku byo nibwira.

Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga.

Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje.

Kuko utari Imana y'intambirakibi, Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.

Abibone ntibazahagarara mu maso yawe, Wanga inkozi z'ibibi zose.
Uzarimbura abanyabinyoma, Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya.

Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe, Kuko nkubashye nzikubita hasi nsenge, Nerekeye urusengero rwawe rwera.

Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe, Ujye unyobora kuko banyubikiye, Umpanurire inzira yawe aho nyura.

Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo, Imitima yabo ni igomwa risa, Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bashyeshyesha indimi zabo.
Mana ubagire uko ugira abanyabyaha, Imigambi yabo ibatere kugwa, Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana, Kuko bakugomeye.

Ni bwo abaguhungiraho bazishima, Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda, Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.
Kuko uzaha umukiranutsi umugisha, Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo AMEN.

(Zaburi 5:10;9)

11 months ago | [YT] | 2

RiverBlessing Family TV

*KOMEZA USENGE IMANA*
🙏🙏🙏
Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye, Ita ku byo nibwira.
3 Mwami wanjye, Mana yanjye, Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira, Kuko ari wowe nsenga.

4 *Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye, Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe, Mbe maso ntegereje.*

5 *Kuko utari Imana y'intambirakibi, Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.*
6 Abibone ntibazahagarara mu maso yawe, Wanga inkozi z'ibibi zose.
7 Uzarimbura abanyabinyoma, Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n'umuriganya.
8 Ariko jyeweho nzazanwa n'imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe, Kuko nkubashye nzikubita hasi nsenge, Nerekeye urusengero rwawe rwera.
9 Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe, Ujye unyobora kuko banyubikiye, Umpanurire inzira yawe aho nyura.
10 Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo, Imitima yabo ni igomwa risa, Umuhogo wabo ni imva irangaye, Bashyeshyesha indimi zabo.
11 Mana ubagire uko ugira abanyabyaha, Imigambi yabo ibatere kugwa, Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana, Kuko bakugomeye.
12 Ni bwo abaguhungiraho bazishima, Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda, Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.
13 Kuko uzaha umukiranutsi umugisha, Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk'ingabo AMEN.
(Zaburi 5:10;9)

11 months ago | [YT] | 0

RiverBlessing Family TV

Uwiteka yakoze ibikomeye natwe turishimye @ Congratulations my Darling ♥️♥️♥️

11 months ago | [YT] | 7

RiverBlessing Family TV

*IJAMBO RY'IMANA: UBUTSINZI BUTURUKA MUMUTUZO*

_Yesu Ashimwe Bene Data bakundwa mwaramutse neza,Mwiriwe, muraho, amahoro.._
_Reka mpere kuriyi nama y'ingenzi Uwiteka yashyize kumutima wanjye:_

*Mukundwa,*
Mugihe ubabaye,byagucanze,amarangamutima yuburibwe,umubabaro,intonganya...biri kubyiganira mu mutima wawe,
Jyuceceka, witarure abantu utere intabwe usige byose upfukame usenge ubibwire Yesu uti:

Mana Data ndagushimiye kunzi kdi unyitaho, Ndaje Mwami, ndaje wese Nshiye bugufi njye ubwanjye numwuka wanjye n'ubwenge bwa ntacyo nakwishoboza ndwanirira, Njyenga, mena,Nyubaka ukunkuremo ubunarinjye ushyiremo umutima y'urukundo uciye bugufi kdi wumvira ijwi ryawe,
Nundekure ndundeke ntagufi ntabuzima, icyubahiro no kuganza kwawe bibe muri njye Amen.

Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati"Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka."
(Matayo 26:39)

Notes:
1️⃣ ISENGESHO NI INTWARO IRWANA BUCECE

2️⃣KUGIRA IBANGA NIYO NSTINZI YABIZERA

3️⃣GUSAKUZA BIBYARA INDURU
4️⃣IYO WANZE KUMVIRA MWARIMU UTINDA MU ISHURI.

4️⃣AMAGAMBO MENSHI NTABURAMO IBICUMURO
(Imigani 10:19)

5️⃣GUSUBIZANYA INEZA BIHOSHA UBURAKARI
(Imigani 15:1)

6️⃣NTUKARWANYE UMUNTU UZARWANE NUMWUKA MUBI UMUTERA UBUBI (2 Abakorinto 10:3)

7️⃣IMIRIMO YAWE IZASHYIRWA KUMUNZANI
Daniel 12:3

*KWIHANGANA, KUBABARIRA NO GUKURA UMUZI USHARIRA MUBAVANDIMWE MURI KRISTO YESU*

"Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so.
Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo 'Ijambo ryose rikomere mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu.'
Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro.

"Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

"Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.
Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo."

*Nuko Petero aramwegera aramubaza ati"Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?"*

*Yesu aramusubiza ati"Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.*

(Matayo 18:15;22)

_KWITSINDA,GUTSINDA AMARANGAMUTIMA YAWE NI URUFUNGUZO RUKUGEZA KU MUTUZO NO KUBABARIRA UWAGUKOMEREKEJE_

*KWIHANGANA KUBABARIRA BITERA KUNESHA*
Yakobo 1:2-4

Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana.

Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe.
Amena
(Abaroma 5:1;5)

Dusenge:
*MWAMI UWITEKA DUFASHE TURWANIRIRE, DUTSINDIRE UMUBI, UDUTSINDIRE IBITURUSHA AMABOKO KDI UKORE KU MASO UDUFUNGURE NAMATWI YUMVE IJWI RWAWE , YUMVIRE UBUSHAKE BWAWE ABE ARIBWO BUKORERA MUBWOKO BWAWE,*
*MANA MANA NTABE ARI TWE, NTABE ARITWE AHUBWO IZINA RYAWE ABE ARIRYO RIHABWA ICYUBAHIRO MU ISI YOSE NO MU IJURU AMEN.*🙏

_MUGIRE UMUNSI MWIZA SHALOM NDABAKUNDA💐_

@RiverBless Family
By Ev. MUHAWENIMANA JC

2 years ago | [YT] | 2