KIGALI CITIZEN GOSPEL

Kora S U B S C R I B E ujye umenya byinshi unafashwe mu biganiro n' ubuhamya bwa GIKIRISTO
KIGALI CITIZEN GOSPEL ni urubuga dusangiriraho amakuru ya Gospel , inyigisho, ibiganiro bya gikritsto ndetse rukakumara amatsiko ku nyandiko z'abahanga, Abatubanjirije mu rugendo,Ibyibazwa....bigamije kukubaka mu gusobanukirwa ibyo wizera.

Ganira natwe kuri Whatsapp +250 783 127 254


KIGALI CITIZEN GOSPEL

Wow Murumuna wa Papi Clever witwa Musinga akaba atangiye akazi ko kuba Parrain bakoze ubukwe BW'AMATEKA David Kega n'Umukobwa mwiza....Ngwino tubifurize ubukwe bwiza

1 month ago | [YT] | 1

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Umwaka wa 2025 usize #ItoreroADEPR ryakiriye abizera bashya 48,000 babatijwe, barimo 624 bavuye mu biyobyabwenge.
Ryungutse kandi abadiyakoni 1,196 n’abashumba 485 barimo 161 b’abagore barobanuwe ku nshuro ya mbere mu myaka 85 ItoreroADEPR rimaze mu Rwanda.

1 month ago | [YT] | 1

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Apostle MIGNONNE N'umutware we bakomeje kubifuriza umwaka mushya muhire kuri wowe n'umuryango wawe Uyu mwaka

1 month ago | [YT] | 4

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Gitwaza mu Ijambo risoza umwaka wa 2025 ati” Imana ni igitangaza! Ndifuza ko umwaka wa 2026 muzasubizwa kandi ibyo bisubizo ntibizava kure. Uzagera ku rwego ruhanitse nuguma mu mahame y’Imana”.

1 month ago | [YT] | 2

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe muri Kenya kubera nyinshi mu ndirimbo ziri mu Giswahili amaze iminsi akora, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Heri taifa’, nk'impamba yipfunyikiye izamugeza i Nairobi aho afite igitaramo ku wa 10 Kanama 2024.

1 year ago | [YT] | 3

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana ndetse asubiza abamwandikira bamubwira ko yabatengushye kubera icyemezo yafashe cyo kureka umuziki usanzwe.

Meddy avuga ko atitaye kuri ayo magambo y’abamubwira ko yabatengushye kuko yasanze nta rukundo rw’ukuri bafite.

Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular , hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, nabo bakigira nk’aho bankunze.”

“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose ,ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze , bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”

Yakomeje agira ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye , nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima , ni ukwikunda , si urukundo nyakuri.”

Yakomeje agira ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi!.Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo nibo bandwanya , hari abo twatangiranye ariko ubu nibo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti. ”

1 year ago | [YT] | 0

KIGALI CITIZEN GOSPEL

Iwabo w'abera bose, iwabo w'abacunguwe, abariyo baranezerewe bahora baririmba kuko icyubahiro cy'Imana kiri hagati yabo.

https://www.youtube.com/watch?v=vdifi...

2 years ago | [YT] | 0