Kora S U B S C R I B E ujye umenya byinshi unafashwe mu biganiro n' ubuhamya bwa GIKIRISTO
KIGALI CITIZEN GOSPEL ni urubuga dusangiriraho amakuru ya Gospel , inyigisho, ibiganiro bya gikritsto ndetse rukakumara amatsiko ku nyandiko z'abahanga, Abatubanjirije mu rugendo,Ibyibazwa....bigamije kukubaka mu gusobanukirwa ibyo wizera.
Ganira natwe kuri Whatsapp +250 783 127 254
KIGALI CITIZEN GOSPEL
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Lt Col Simon Kabera, na Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, ni bamwe mu batashye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi warushinze n’umugore we Nkurunziza Retina, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026.
1 week ago | [YT] | 1
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
🇪🇺ZABURI YANJYE EUROPE TOUR just Started 🇪🇺
@elysee_bigira thank you for everything
1 week ago | [YT] | 3
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
🔴 | BREAKING!!
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yasabye anakwa umukunzi we, Nkurunziza Retina.
Amakuru ahari yemeza ko uyu muhango wabaye mbere y'uko aba bombi bafata indege berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho Prosper Nkomezi azakorera ibitaramo by'uruhererekane muri Mata 2026.
Tariki ya 13 Mutarama 2026 ni bwo Prosper yambitse impeta y'urukundo Retina amusaba kumubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.
Aba bombi kandi bakaba bafitanye indirimbo bakoranye bise “The Beginning of Forever” aho baba baragiza Imana urukundo rwabo.
Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zirimo zitandukanye zirimo: Yanyishyuriye, urarinzwe, ibasha gukora, n'izindi nyinshi.
Urugo Ruhire ku Mukozi w'Imana. 💍❤️
1 week ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
🔴 | Isabukuru Nziza ku mukobwa ubitse Umutima wanjye!
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yifurije umunsi mwiza w'amavuko umukunzi we, Nkurunziza Retina, amwibutsa ko ari umugisha ukomeye mu buzima bwe.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026, Prosper yasangije abamukurikira amafoto y'umukunzi we maze ayatambutsaho ubutumwa yamugeneye bwiganjemo imitoma myinshi no kumushimira kuba ari umukunzi we.
Ati " Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko umukobwa ubitse umutima wanjye, uri amahoro yanjye, umunezero wanjye, ukaba n'umugisha ukomeye kuri njye"
Tariki ya 13 Mutarama 2025, nibwo Prosper yambitse impeta umukunzi we Retina bitegura kurushinga bitarenze uyu mwaka.
Aba bombi kandi bakaba barakoranye indirimbo bise "The Beginning of Forever" yasohotse muri Mutarama 2026, aho baragiza Imana urukundo rwabo.
1 month ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
| Ntisanzwe kuko ni iy’umwana wabo! Ben na Chance basobanuye inkomoko y’indirimbo yabo “Zaburi Yanjye”
Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance, ryataramiye abitabiriye igitaramo cy’Urwenya cya Gen-Z Comedy Show.
Ni igitaramo aba baramyi bari batumiwemo mu gice kizwi nka “Meet Me Tonight”, aho umuntu w’icyamamare aganiriza abitabiriye iki gitaramo ndetse akaba yanataramira abitabiriye iki gitaramo iyo ari umuhanzi.
Aba baramyi bavuze byinshi ku rugendo rwabo mu muziki birimo inkomoko ya zimwe mu ndirimbo zabo abantu benshi bamenye zirimo: Yesu Arakora, Munda y’Ingumba, n’izindi.
Ben yavuze ko indirimbo yabo yitwa Ugushukamirijeho Umutima bayikoze nyuma y’ibihe bigoye banyuzemo muri 2015 byo kubura umwana wabo w’imfura witabye Imana nyuma y’amezi macye avutse.
1 month ago | [YT] | 0
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
Wow Murumuna wa Papi Clever witwa Musinga akaba atangiye akazi ko kuba Parrain bakoze ubukwe BW'AMATEKA David Kega n'Umukobwa mwiza....Ngwino tubifurize ubukwe bwiza
3 months ago | [YT] | 1
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
Umwaka wa 2025 usize #ItoreroADEPR ryakiriye abizera bashya 48,000 babatijwe, barimo 624 bavuye mu biyobyabwenge.
Ryungutse kandi abadiyakoni 1,196 n’abashumba 485 barimo 161 b’abagore barobanuwe ku nshuro ya mbere mu myaka 85 ItoreroADEPR rimaze mu Rwanda.
3 months ago | [YT] | 1
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
Apostle MIGNONNE N'umutware we bakomeje kubifuriza umwaka mushya muhire kuri wowe n'umuryango wawe Uyu mwaka
3 months ago | [YT] | 4
View 1 reply
KIGALI CITIZEN GOSPEL
Gitwaza mu Ijambo risoza umwaka wa 2025 ati” Imana ni igitangaza! Ndifuza ko umwaka wa 2026 muzasubizwa kandi ibyo bisubizo ntibizava kure. Uzagera ku rwego ruhanitse nuguma mu mahame y’Imana”.
3 months ago | [YT] | 2
View 0 replies
KIGALI CITIZEN GOSPEL
https://youtu.be/ig3xQFE7mvA?si=_oGfE...
11 months ago | [YT] | 0
View 0 replies
Load more