We are Online services provider


HaceloPlus

NKUMBUYE IWACU

1 year ago | [YT] | 0

HaceloPlus

1. Bana b'iwacu i Rwanda nimuze twibuke jenoside yakorewe abatutsi. Rubanda banyimye amatwi ngo: "Akenshi jye mvuga ishavu", ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse imbaraga z'u Rwanda. Ntibazi ko muri iryo shavu ariho hashibutse amababa y'inuma yanjye.

R/ Ijoro ribara uwariraye ni twebwe tuzaburira isi. Kuko twamenye amacakubiri, ni twebwe tuzahamya ubumwe. Kuko twagiriwe urwango, tuzabe abahamya b'urukundo. Tuzabe imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho, tuzabe amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu.

2. Abantu babona umwanana w'insina bakibagirwa inguri, abantu babona amazi y'iriba bakibagirwa isoko, banyibutsa ikiremwamuntu gitinya kwibuka, ngo nuko amateka yacyo ari mabi.

Amateka n'ubwo yaba ari mabi, tuzayavuga uko yabaye. Amateka n'ubwo yaba ababaje, tuzavuga amazina yayo, kuko ariho tuva twese, kuko ariyo nguri yacu dushingiraho ejo hazaza.

Kizito Mihigo official website:
http://www.kizitomihigo.com

1 year ago | [YT] | 1

HaceloPlus

1 year ago | [YT] | 1